Perezida wa Angola yavuze ko ibyago by’uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo yakwira akarere kose, ari menshi, bityo ko ariyo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose agahoshwa, intambara igahagarara.
Lourenço yavuze ko mu Ukuboza hagati, Inama y’Abaminisitiri hagati y’u Rwanda na RDC yari yateye intambwe ifatika, u Rwanda rwemeye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, RDC nayo yemeye gusenya umutwe wa FDLR.
Ati “Tugomba guhera aho nanone tukagera ku masezerano y’amahoro agasinywa n’abakuru b’ibihugu byombi.”
Yavuze ko muri iki gihugu Umugabane wa Afurika uri mu bihe bigoye by’amakimbirane, atanga urugero ku bibazo by’u Rwanda na RDC ariko ko hari n’andi ari muri Mozambique na Sudani.
Uyu mukuru w’igihugu ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko muri manda ye ibi bibazo bigomba kwitabwaho, ariko by’umwihariko ku kibazo cy’u Rwanda na RDC, yavuze ko hagiye gushakwa umuhuza kuko byose bigomba kurebwaho mu nshingano za Perezida wa AU.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Lourenço yagarutse ku kibazo cy’umutwe wa M23, avuga ko kuva yahabwa inshingano z’ubuhuza, amasezerano y’amahoro yaganishaga ku nzira y’ibiganiro ariko ntavuge ku mutwe wa M23 kuko wo warebwaga n’ibiganiro bya Nairobi bigamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri RDC.
Ati “Ibyo bivuze ko abayobozi ba Congo bari babizi ko hagomba kubaho ibiganiro n’impande zose harimo na M23. Kandi twabigiriyemo inama Perezida Tshisekedi dushingiye ku rugero rwacu.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko ubizi, Angola yabayemo intambara. Kugira ngo irangire, byasabye ko habaho ibiganiro n’impande zose. Kabone nubwo hari bateye igihugu cyacu, twaganiriye n’Ingabo za Afurika y’Epfo zo ku butegetsi bwa Apartheid, ibiganiro byagejeje ku masezerano ya New York mu 1988 bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva kandi Umutwe wa Unita wo muri Angola nawo wari mu kibazo, twaganiriye nawo.”
João Lourenço yavuze ko Perezida Tshisekedi yibukijwe ibi inshuro nyinshi, ati “kugira ngo ushyire iherezo ku makimbirane ahanganishije abana b’igihugu kimwe, nta yindi nzira itari ibiganiro”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!