00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Louise Mushikiwabo yihanganishije Amina Mohamed wapfushije umugabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yihanganishije Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo n’umuco muri Kenya, Amina Mohammed wapfushije umugabo.

Khalid Hossain Ahmed wari umugabo wa Amina Mohammed yitabye Imana kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021. Yaguye mu bitaro bya Nairobi aho yari yajyanywe nyuma yo gufatwa n’uburwayi.

Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter yihanganishije uyu mugore avuga ko yashenguwe n’urupfu rw’umugabo we.

Yagize ati “Muri iki gitondo umutima wanjye uraremerewe kubera umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti Amina Mohammed wabuze umugabo n’umufasha we w’ibihe byose, Khalid, umugabo w’imfura, ubuhanga n’ubumuntu budasanzwe. Kuri wowe Amina, umwana muto Nour, abana banyu bose, n’umuryango wanjye mugari wo muri Kenya, turi kumwe.”

Mu bandi beretse Amina Mohammed ko barikumwe nawe muri ibi bihe by’amakuba harimo na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wavuze ko Khalid yari imfura akaba n’inkingi ya mwamba mu muryango we.

Khalid Ahmed yasezeranye kubana akaramata na Amina Mohammed mu 2000

Amina Mohammed ni umwe mu bagore babashije kubaka izina mu ruhando rwa politiki muri Kenya no muri Afurika muri rusange. Yagiye akora imirimo itandukanye irimo guhagararira igihugu cye i Genève mu Busuwisi no mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Hagati ya 2000 na 2006, Mohamed yabaye Ambasaderi anayobora Komisiyo Nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WOT).

Ni we wabaye umugore wa mbere wayoboye inama nkuru ya WTO iherereye i Genève mu Busuwusi mu 2005. Igihe kinini yamaze muri Guverinoma ya Kenya, ni aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Gashyantare 2018.

Ku butegetsi bwa Mwai Kibaki, Mohamed yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, mu 2011.

Mu 2017, Guverinoma ya Kenya yari yatanze Mohamed nk’umukandida wo gusimbura Nkosazana Dlamini Zuma ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Yaje gutsindwa n’umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat.

Amina Mohamed ari mu gahinda ko gupfusha umugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .