Louise Mushikiwabo yemeje ivanwaho ry’ibihano byari byarafatiwe Mali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagiriye uruzinduko muri Mali, rwatangarijwemo ko uyu muryango wakuyeho ibihano byari byarafatiwe iki gihugu.

Mali yahagaritswe na OIF nyuma ya kudeta (coup d’état) yo ku wa 18 Kanama 2020, yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita, agakurwaho n’abasirikare bigumuye nyuma y’iminsi muri icyo gihugu hakorwa imyigaragambyo ikomeye.

Nyuma y’amezi abiri, ibi bihano byakuweho mu guha agaciro intambwe imaze guterwa mu gusubiza igihugu ku murongo, nk’uko ibinyamakuru byo muri Mali byabitangaje.

Muri Mali ku wa Gatanu, Mushikiwabo yagiranye biganiro n’abategetsi barimo Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane. Bombi baganiriye ku ivanwaho ry’ihagarikwa rya Mali muri OIF.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa OIF yashimangiye ko Mali yagarutse mu bikorwa by’umuryango ayoboye.

Mu ruzinduko rwe kandi, Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n’abanyapolitiki batandukanye, agamije kumva ibitekerezo byabo mu gusesengura umwuka wa politiki uri muri Mali muri iki gihe, n’uruhare bakomeje kugira mu rugendo rw’inzibacyuho.

Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Moctar Ouane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .