Loni yatangaje ko muri Centrafrique ibintu byasubiye mu buryo

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Vladimir Monteiro , yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo nyuma y’uko hashize iminsi hari umwuka utari mwiza muri icyo gihugu, aho inyeshyamba n’abatavugarumwe n’ubutegetsi zasabaga ko amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza asubikwa.

Ibi Vladimir Monteiro yabitangaje ku wa 20 Ukuboza, avuga ko kuri ubu ibintu byasubiye mu buryo nyuma y’uko hatutumbye umwuka mubi mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe, aho imitwe itatu y’inyeshyamba yari imaze kugera hafi mu gihugu hose inasatira kugera mu Murwa Mukuru Bangui.

Guverinoma yashinje François Bozizé wahoze ari perezida w’iki gihugu, kuba inyuma y’ibi byose agambiriye guhirika ubutegetsi.

Ibihugu birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse na Banki y’Isi, bahamagariye François Bozizé n’izo nyeshyamba zitwaje intwaro, kurambika hasi intwaro bakareka ibikorwa byose byahungabanya umutekano, bakubaha umwanzuro w’urukiko wo ku wa 3 Ukuboza 2020 wangiye Bozizé kwiyamamaza muri aya matora.

U Burusiya bwohereje ingabo nyinshi muri Centrafrique n’ibikoresho byinshi, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda narwo ku wa 20 Ukuboza rwahise rwohereza izindi ngabo mu rwego rwo gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu, zikazanacunga kandi umutekano mu gihe cy’amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020.

Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (Minusca), Vladimir Monteiro, yavuze ko kuri ubu inyeshyamba zikomeje gukubitwa inshuro zisubizwa inyuma mu bice bitandukanye zari zimaze kugeramo.

Ati “Inyeshyamba zimaze kwigizwa cyane kure y’umujyi, hoherejwe ingabo zibungabunga amahoro muri Mbaiki, mu 110 km uvuye i Bangui, ahabaye kurasana ku wa gatandatu ushize, kugira ngo zihashye izo nyeshyamba, kuri ubu ibintu byose biri mu buryo.”

Gusa bivugwa ko mu duce turimo Bossembélé na Bossemptélé, hakiri udutsiko tw’inyeshyamba.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta (Coalition of the Democratic Opposition: COD-2020), riyobowe na François Bozizé, risaba ko amatora yakwigizwa inyuma, kugeza hamaze kugaruka amahoro n’umutekano mu gihugu.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yavuze ko biteguye ko amatora azaba mu mutuzo.

Muri aya matora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020, François Bozizé yari yatangaje ko ari yo nzira ye yo kugaruka muri politike.

Gusa Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwanze ubusabe bwe bwo kwiyamamaza, kuko hari ibyaha ashinjwa birimo gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro, ishinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umuvugizi w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique yavuze ko ibintu byasubiye mu buryo muri icyo gihugu, nyuma y'iminsi ishize hari umwuka utari mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .