00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yagaragaje ko RDC itarebwa n’ikomanyirizwa mu byo kugura intwaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’itsinda ry’abaturutse mu Kanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye basuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 9 Ugushyingo 2022, Michel-Xavier Biang, yatangaje ko iki gihugu kitarebwa n’ibyo gukumirwa ku kugura intwaro.

Iri tsinda ryakiriwe na Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo.

Michel Xavier usanzwe ari intumwa ya Gabon mu Muryango w’Abibumbye akaba na Perezida wa komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ibihano mu Kanama Gashinzwe Umutekano, yatangaje ko imitwe yitwaje intwaro ari yo yafatiwe ibyo bihano ikaba itemerewe kugura imbunda n’amasasu.

Yavuze ko umwanzuro wa 1807 wafashwe mu 2008 uha uburenganzira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uburenganzira bwo kugura ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’imbunda, masasu, indege z’intmbara n’ibindi bikoresho bya gisirikare bifasha mu kurinda ubusugire bwayo.

Michel-Xavier Biang yakomeje avuga ko intego y’uruzinduko rwabo muri ki gihugu ari ugushaka amakuru ku bijyanye n’intwaro, uko abantu binjizwa mu gisirikare n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo mu biganiro yagiranye n’izo ntumwa z’Umuryango w’Abibumbye yashimangiye ko hakwiye kujyaho urukiko Mpuzamahanga rwa RDC kugira ngo ruzakurikirane abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakorewe ku butaka bw’iki gihugu uhereye mu 1990 kugeza uyu munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .