Muri Sudani intambara imaze igihe ihuza ingabo za Leta (SAF) n’umutwe w’abasirikare w’Inkeragutabara uzwi nka Rapid Support Forces (RSF).
Iyi ntambara, yatewe no gushyamirana ku butegetsi hagati ya Mohamed Hamdan Dagalo wa RSF na Abdel Fattah al-Burhan uyoboye Sudani mu buryo bwa gisirikare.
Ni intambara imaze gutwara ubuzima bw’abantu basaga 24.000, abagera kuri miliyoni 11 bavuye mu byabo, hafi miliyoni eshatu bakaba barahungiye mu bihugu by’ibituranyi.
Umuyobozi wungirije wa Loni, Rosemary DiCarlo yashimangiye ko inkunga z’amahanga ziri gutiza umurindi iyi ntambara, anamagana inkunga zitangwa n’ibihugu bihengamiye ku mpande zombi.
Leta ya Sudani ishinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gushyigikira RSF, hari n’amakuru avuga ko RSF ikorana n’umutwe wa Wagner w’u Burusiya ndetse n’ibihugu nka Tchad, Libya na Sudani y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!