00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yamaganye ibitero byibasira abasivili bikomeje muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 August 2024 saa 09:02
Yasuwe :

Umuhuza w’ibikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bwawo bw’amahoro (MONUSCO), Bruno Lemarquis, yamaganye ibitero bikomeje kugabwa ku basivili mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Lemarquis kandi yamaganye ibitero abitwaje intwaro bagabye ku bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi hagati ya Mutarama na Kamena 2024.

Yagize ati “Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batandatu barishwe, abandi 11 barashimutwa hagati ya Mutarama na Kamena muri uyu mwaka. Ibikorwa birenga 200 byibasiye abatabazi bari mu kazi.”

Uyu muhuzabikorwa yatangaje ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2024, abasivili barenga 630 biciwe muri teritwari ya Mambasa na Irumu mu Ntara ya Ituri, Beni na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.

Lemarquis yagaragaje ko nubwo abasivili benshi n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagabweho ibitero, bisa n’aho bidahangayikishije umuryango mpuzamahanga. Yahamije ko ari cyo kibazo cya mbere cyirengagijwe ku Isi.

Yagize ati “Nubwo uburemere bw’ubu bwicanyi n’ububabare bikabije, Isi ntabwo yigeze ihangayikishwa n’iki kibazo nk’uko bikwiye. Uku kudahuza akababaro no kwirengagiza bituma ubumuntu bwacu n’ubushobozi bwo gukumira ubugizi bwa nabi bushidikanywaho.”

Kugeza muri Kamena 2024, muri RDC hari hamaze guhunga abagera kuri miliyoni 7,3, barimo ibihumbi 400 bahunze kuva mu Ukuboza 2023. Lemarquis yagaragaje ko ubutabazi bwageze ku 35% mu babukeneye, atabariza abasigaye.

Muri RDC habaruwe abarenga miliyoni 7 bahunze
Bruno Lemarquis ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi bya Loni muri RDC yasabye amahanga kwita ku bahunze imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .