00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yahishuye ko abasirikare ba Monusco barashe abaturage i Kasindi bakomoka muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abasirikare ba Monusco bagize uruhare mu kurasa abaturage ku Mupaka wa Kasindi uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ari abakomoka muri Tanzania ko ndetse batawe muri yombi.

Ku Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2022, ni bwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku Mupaka wa Kasindi abandi barakomereka.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Loni yamaze kwemeza ko abasirikare bagize uruhare muri iki gikorwa bakomoka muri Tanzania ndetse batawe muri yombi kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko abasirikare bagize uruhare muri iri raswa ry’abasivile bagomba guhita bakurwa mu butumwa bwa Monusco.

Ubwo iyi nsanganya yabaga, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yatangaje ko yashenguwe no kumva ko Ingabo za Monusco zarashe ku basivile.

Yakomeje yihanganisha imiryango y’ababuze ababo, yizeza ko mu gihe gito abagize uruhare mu kurasa aba basivile barabiryozwa.

Loni yahishuye ko abasirikare ba Monusco barashe abaturage i Kasindi bakomoka muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .