Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1938 na 1946, aho abarenga miliyoni esheshatu bishwe n’aba-Nazi n’abandi babafashije mu Budage no mu Burayi bwose bwari bwigaruriwe na Leta ya Hitler.
Loni yafashe umwanzuro wo kwamagana no guhana bikomeye abashaka gupfobya iyi jenoside, mu cyemezo cyafashwe hatabaye amatora nk’uko bisanzwe bikorerwa mu Nteko Rusange y’Ibihugu 193 bigize Umuryango w’Abibumbye.
Loni yavuze ko ari “intambwe ikomeye itanga ubutumwa ku bahakana bakanapfobya ibimenyetso by’ayo mateka.”
Ku wa Kane Inteko Rusange ya Loni yavuze ko yamaganye kandi yihanangirije ihakana rya Jenoside yakorewe Abayahudi iryo ari ryo ryose.
Ambasaderi w’u Budage muri Loni, Antje Leendertse, yagize ati “Kwirengagiza ibimenyetso by’amateka byongera ibyago by’uko ibyabaye bizongera kubaho.”
Ubwo Aba-Nazi bajyaga ku butegetsi mu 1933, batangiye kwambura imitungo Abayahudi, batangira kubavutsa uburenganzira n’ubwisanzure.
Bigeze mu 1939, batangiye kubirukana mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, babajyana muri Pologne, kugeza ubwo mu 1941, Ingabo z’Aba-Nazi zategetswe kwica Abayahudi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!