00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni na AU byashyigikiye icyemezo cyo kohereza ingabo muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 April 2022 saa 12:43
Yasuwe :

Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye byashyigikiye icyemezo cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bizatanga igisubizo ku bibazo by’umutekano bihamaze igihe.

Izi nzego zose zashyigikiye ko imitwe yitwaje intwaro ihura n’ubutegetsi bwa RDC mu biganiro ndetse no gushyiraho umutwe w’ingabo zihuriweho zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro izanga kujya mu biganiro by’amahoro.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ashyigikiye icyemezo abakuru b’ibihugu bafashe mu cyumweru gishize i Nairobi, cyo gushyiraho ingabo zo kugarura amahoro n’umutekano muri RDC.

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuwa Kane w’icyumweru gishize basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.

Ni umwanzuro w’inama yakoranye kuri uyu wa Kane, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC; Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC; Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda.

Imyanzuro igira iti "imitwe yitwaje intwaro yose yo muri RDC igomba kwitabira nta kabuza ibiganiro bya politiki, kugira ngo igaragaze ibyo irwanira. Bitabaye ibyo, imitwe yitwaje intwaro yose ikomoka muri Congo izafatwa nk’ikibazo, itangire kurwanya mu buryo bwa gisirikare."

Imitwe ikomoka muri Congo irimo nka Nyatura, Mai Mai na yo igenda yigabanyamo amoko menshi, Raia Mutomboki n’indi myinshi.

Imitwe ituruka mu mahanga nayo yafatiwe ibyemezo. Ni ukuvuga nka FDLR yashinzwe n’abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Allied Democratic Forces (ADF) na Lord’s Resistance Army (LRA) ikomoka muri Uganda, ndetse na The National Liberation Forces (FNL) ikomoka mu Burundi.

Loni na AU byashyigikiye icyemezo cyo kohereza ingabo muri RDC cyafashe n'abakuru b'ibihugu bya EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .