Iyi nama y’igitaraganya yatumijwe ku busabe bw’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, n’u Bwongereza nyuma y’uko amakimbirane y’amoko mu gace ka Darfur amaze guhitana abantu barenga 155 mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo.
Amakimbirane yahoshejwe nyuma y’uko Leta y’Inzibacyuho muri Sudani yohereje ingabo mu gace ka El Geneina karimo imirwano kugira ngo zigarure umutekano.
Mu myiteguro ya nyuma mbere y’uko ingabo za Unamid zivanwa muri Sudani, Leta yari yagiranye amasezerano y’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu, gusa benshi mu bakurikiranira hafi ibibera muri Sudani, bavuze ko gusoza ubutumwa bwa Unamid bishobora kuzatuma ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku moko byongera kubura muri icyo gihugu, aho ndetse hari n’abavuga ko bishobora kuzabyara Jenoside mu gihe bitakurikiranwa neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!