00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

William Ruto yatorewe kuba Perezida wa Kenya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 August 2022 saa 01:21
Yasuwe :

William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye.

Aya matora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, kuva icyo gihe abaturage ba Kenya bari bategereje kumenya Umukuru w’Igihugu ugomba kubayobora mu myaka itanu iri imbere, asimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 ari ku butegetsi.

Nyuma y’iminsi itandatu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu matora.

William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya aho yagize amajwi 50.4% [angana n’amajwi miliyoni 7,1 mu gihe Odinga yabonye 48.9%.

Nyuma yo gutorwa nka Perezida wa gatanu, William Ruto, yashimiye Imana yamugejeje ku mwanya wo gutorerwa kuba Perezida.

Yagize ati “Ndashimira cyane abaturage ba Kenya miliyoni zatwumvise, zitabiriye ibikorwa byacu byo kwiyamamaza mu mahoro, izaje kudutora n’izihanganye mu mahoro kugeza ibyavuye mu matora bitangajwe.’’

“Muri aya matora nta watsinzwe urimo, abaturage ba Kenya batsinze kuko twazamuye umurongo wa politiki, ndashaka kuvuga ngo miliyoni 14 z’Abanyakenya bahagurutse bagatora ni bo batsinze.’’

Yashimiye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, avuga ko ari intwari ye kandi batewe ishema n’uko yitwaye mu kubarura amajwi.

Ati “Dutewe ishema na we kuko ntawe ugishije inama watangaje amajwi yavuye kuri site zose z’itora mu ruhame aho buri Munyakenya abibona. Ibi ni impinduka ikomeye yaje muri aya matora.’’

William Ruto yijeje kuzakora n’abayobozi bose batowe n’abandi basanzweho mu kubaka igihugu kitagira uwo gisiga inyuma.

Ati “Ndashaka gusezeranya abaturage ba Kenya ko nzakorera mu mucyo kandi ngakora n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, reka nshimire uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta twakoranye mu myaka 10 ishize mu myanya itandukanye.’’

Yasabye abayobozi b’amadini kongera amasengesho agamije gusabira ubumwe n’iterambere ry’igihugu.

William Ruto yatorewe kuba Perezida wa gatanu wa Kenya

Mu masaha yabanje, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto ari we watowe ariko umwungirije Juliana Cherera yabwiye itangazamakuru ko we n’abandi bakomiseri batatu batemeranya n’ibyavuye mu ibarura ry’amajwi.

Yagize ati “Ntabwo twakwishyiraho ibikubiye mu majwi agiye gutangazwa kubera ibidasobanutse byabaye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora.’’

Yakomeje asaba Abanyakenya kurangwa n’ituze ndetse abatanyuzwe bakayoboka inzira y’inkiko kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Ni ku nshuro ya mbere, William Ruto w’imyaka 55 yiyamamarije kuba Perezida wa Kenya. Yabaye Visi Perezida mu myaka 10 ariko aza gushwana na Perezida Uhuru Kenyatta wari ushyigikiye Odinga nk’uwo yashakaga kumusimbura.

Itangazwa ry’amajwi ryabanje gutinda ahanini kubera ibirego byatanzwe n’abo ku ruhande rwa Raila Odinga.

Na mbere y’uko amajwi atangazwa, abakandida babiri ni bo bahabwaga amahirwe, ari bo William Ruto na Raila Odinga w’imyaka 77 wabaye Minisitiri w’Intebe.

Abandi bakandida bari inyuma mu mahirwe ni David Mwaure Waihiga we wamaze no gutangaza ko yemeye ko yatsinzwe amatora, ahubwo avuga ko ashyigikiye Ruto. Umukandida wa kane ni Prof. George Wajackoyah, we watangaje ko afite icyizere ko agomba gutsinda amatora.

  Itangazamakuru rya Kenya ryahaga William Ruto amahirwe

Itangazamakuru ryo muri Kenya ryabanje gutangaza ko mu duce tugera kuri 80% twabaruwemo amajwi, William Ruto usanzwe ari Visi Perezida ayoboye n’amajwi 51% mu gihe mugenzi we bahanganye Raila Odinga, unashyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta afite amajwi 48%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari yaburiye itangazamakuru, irisaba kwirinda gutangaza amajwi mbere y’uko abarurwa ndetse agatangazwa n’uru rwego rwemewe na Leta.

Muri Kenya Perezida utorwa agomba kuba yagize amajwi 50+1 ku ijana by’abaturage batoye bose, ndetse nibura mu ntara 24 muri 47 zigize Kenya, akaba yarabonyemo amajwi 25%.

Mu majwi yayo y’agateganyo yatangaje ku wa Gatandatu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, yagaragaje ko Odinga ari imbere n’amajwi 54% mu gihe Ruto yari afite 45%.

Inyigo z’ibanze zakozwe n’itangazamakuru byo muri Kenya na Reuters by’umwihariko, ishyira imbere Ruto kuri 51-52% na Odinga kuri 48%.

Abakandida George Wajackoyah w’Ishyaka Roots Party na David Mwaure wa Agano Party bari mu bakandida bari muri Bomas of Kenya, ahatangarijwe ibyavuye mu matora. Raila Odinga we ntiyagaragaye muri uyu muhango wanitabiriwe n’abanyepolitiki n’abihayimana batandukanye.

Kuva amatora yasozwa, abakozi ba Komisiyo y’Amatora bamaze iminsi bakoraniye muri Bomas of Kenya, bagenzura amajwi yavuye ku biro by’itora bitandukanye. Ni igikorwa cyatwaye umwanya, ariko Komisiyo y’Amatora iba ifite iminsi irindwi ngo itangaze ibyayavuyemo, uhereye ku itariki yabereyeho.

Nyuma y’itangazwa ry’amatora muri Kenya, abaturage bamwe bagiye mu mihanda batangira kwigaragambya mu gihe abandi bari kwishimira intsinzi.

Inzego z’umutekano zafashe ingamba zikomeye mu kwirinda ko hashobora kubaho imvururu zikomeye zishobora kugwamo abantu nkuko byagenze mu matora yo mu 2007, ahapfuye 1200 no mu 2017, aho abantu 100 bishwe.

Chairman wa IEBC, Wafula Chebukati, ni we uri butangaze ibyavuye mu matora muri Bomas of Kenya
William Ruto n'abamugaragiye ubwo bageraga ahatangarijwe amajwi ya Perezida mushya wa Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .