00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lisansi na Mazutu byabaye ingume mu Burengerazuba bwa Kenya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 April 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Ingendo zimaze iminsi ari ikibazo mu burengerazuba bwa Kenya nyuma y’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ryatumye bamwe mu batunze ibinyabiziga babiparika.

Kuko ingendo ari nke, ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye byatangiye kwiyongera muri ako gace nk’uko Daily Nation yabitangaje.

Iryo bura ry’ibikomoka kuri peteroli riri mu mijyi nka Kisumu, Kakamega, Busia, Migori na Homa Bay.

Bamwe mu bacuruza peteroli bashinja ikigo gishinzwe ibikomoka kuri Peteroli kugira uruhare muri icyo kibazo, kuko cyatinze kohereza ibikomoka kuri peteroli bihagije muri ako gace.

Nko muri Kisumu, kuri sitasiyo nyinshyi za lisansi moto zirirwa zitonze imirongo rimwe na rimwe zimwe bukira zitagezweho.

Umwe mu batanga ibikomoka kuri peteroli muri Kisumu yagize ati “Lisansi yadushiranye, nta na mazutu dufite ubu. Ntabwo tuzi impamvu byose byabaye bike.”

Daily Nation yatangaje ko nko mu bice byegereye Tanzania, abamotari bari kujya kuvana lisansi muri icyo gihugu cy’igituranyi.

Byatumye abafite imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bongeza ibiciro, kimwe n’abamotari. Impamvu ni uko na hake haboneka ibikomoka kuri peteroli, ibiciro babyurije.

Nko mu Mujyi wa Busia, kuri za sitasiyo hari imirongo minini y’imodoka na moto bitegereje ibikomoka kuri peteroli mu gihe sitasiyo ebyiri ari zo zibifite gusa kuko izindi zashiriwe.

Ntabwo Leta yatangaje icyatumye ibikomoka kuri peteroli bibura muri ako gace k’uburengerazuba bwa Kenya.

Imirongo ni miremire kuri za sitasiyo za lisansi mu Burengerazuba bwa Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .