Libya: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe kubwa Gaddafi yarekuwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta ishyigikiwe na Loni muri Libya yarekuye Baghdadi al Mahmoudi wahoze ari Minisititi w’Intebe ku butegetsi bwa Muammar Gaddafi.

Mahmoudi yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu kubera impamvu z’uburwayi nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ryavuze ko kurekurwa k’uwo mugabo kwaturutse kuri raporo y’abaganga, yagaragaje ko akeneye ubuvuzi bwihariye burenze ubwo ahabwa muri gereza.

Al-Mahmoudi yahungiye muri Tunisia mu 2011 nyuma gato y’iyicwa rya Col Muammar Gaddafi wayoboraga Libya. Ubuyobozi bwa Tunisia bwaje kumugarura muri Libya muri Kamena 2012.

Al-Mahmoudi ashinjwa kugirira nabi abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Gaddaffi, gukoresha nabi umutungo wa Leta no gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga.

Muri Nyakanga 2015, urukiko rw’i Tripoli rwakatiye al Mahmoudi n’abandi bayobozi batanu bakuru bahoze mu butegetsi bwa Gaddafi igihano cy’urupfu.

Mu bari bakatiwe icyo gihano harimo n’umuhungu w’imfura wa Gaddafi, Saif Al Islam.

Al-Mahmoudi ashinjwa kugirira nabi abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Gaddaffi, gukoresha nabi umutungo wa Leta no gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza