Libya: Bwa mbere abagize umuryango wa Gaddafi bemerewe gusohoka mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Komite ishinzwe ibihano mu kanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye yakuyeho by’agateganyo ibihano yari yarafatiye abagize umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Libya, Col Muammar Gaddafi byo kubabuza gusohoka mu gihugu.

Abakuriweho ibihano bo mu muryango wa Gaddafi ni Safia Farkash Al-Barassi, Aisha Muammar Muhammad Abu Minyar Gaddafi na Mohammed Muammar Gaddafi, aba babiri banyuma ni abana ba Gaddafi.

Mu 2011 nibwo Akanama gashinzwe umutekano muri UN kafashe icyemezo cyo kubuza bamwe mu bari bagize ubutegetsi bwa Gaddafi n’umuryango we kugira aho bajya.

Iyi komite yatangaje ko aba bantu uko ari batatu bemerewe gukorera ingendo mu bindi bihugu igihe bagiye mu bikorwa by’ingenzi, kandi bakazabikora mu gihe cy’amezi atandatu.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza Minisiteri y’Ubutabera muri Libya yasohoye itangazo ivuga ko yishimiye icyemezo cy’iyi komite, cyane ko Leta ya Libya yari iherutse kubisaba muri Nzeri.

Gaddafi wayoboye Libya imyaka 42 yaje kwicwa mu 2011 nyuma y’imvururu zibasiye iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .