Liberia yambuwe uburenganzira bwo gutora muri AU kubera amadeni

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Liberia iri mu bihugu bya mbere byashinze Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yamaze kwamburwa uburenganzira yari ifite bwo gutora no gufata ibyemezo muri uyu muryango, bitewe n’imyenda y’imisanzu iki gihugu kitatanze mu myaka ibiri ishize.

Mu mwaka wa 2018 nibwo ibihugu bigize AU byemeranyije gutangira guhana ibihugu bidatanga imisanzu yabyo neza. Uwo mwanzuro wavugaga ko igihugu kimaze imyaka ibiri, nyuma yo kuburirwa kandi kitagaragaza impamvu kidatanga imisanzu yacyo, kizajya cyamburwa uburenganzira bwo gutora n’ubufata ibindi byemezo, kigasigarana gusa ubwo kuba indorerezi.

Umwenda Liberia ifitiye AU ubarirwa muri miliyoni 1.6$.

Usibye kwamburwa uburenganzira burimo ubwo gutora, iki cyemezo cyambura icyo ighugu uburenganzira bwo guhagararirwa no gutafa ibyemezo mu tunama twa AU, bivuze ko abakomoka muri icyo gihugu badashobora kugira imyanya yo hejuru bahabwa muri AU.

Si ubwa mbere iki gihugu kigiye mu bibazo kubera imyenda gifite mu miryango mpuzamahanga, kuko no muri 2006 byabaye, gusa iki gihugu cyasinye amasezerano y’uburyo bushya kizishyura amadeni cyari gifite.

Usibye AU, bivugwa ko Liberia ifite amadeni menshi muri ECOWAS, INTERPOL n’indi miryango myinshi.

Liberia iramutse itishyuye amadeni yayo muri AU, ishobora no gutakaza umwanya wo kuba indorerezi, n’ubwo bivugwa ko Leta iyobowe na George Weah iri gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kwishyura ayo madeni.

Liberia kandi imaze imyaka irenga ibiri itagira ambasaderi muri AU, nyuma y’uko uwari uhasanzwe yoherejwe guhagararira iki gihugu muri Amerika.

AU yambuye Liberia uburenganzira bwo gutora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .