Liberia: George Weah yatangaje ko nta manda ya gatatu ashaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Liberia, George Weah yatangaje ko nta manda ya gatatu ashaka, nyuma y’iminsi hari urujijo ku mpamvu Itegeko Nshinga rigiye guhindurwa.

Itegeko Nshinga rya Liberia rigiye guhindurwa, aho imyaka igize manda ya Perezida izava kuri itandatu ikagirwa itanu.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ari uburyo Weah ashaka gukoresha ngo ahindure manda yemerewe, azagume ku butegetsi nka bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ushinzwe abakozi mu biro bya Perezida George Weah, Nathaniel McGill yabwiye abanyamakuru ko Perezida atatekereza ibya manda ya gatatu n’iya mbere atarayirangiza.

Yavuze ko George Weah nta mugambi afite wo kuguma ku butegetsi ubwo manda yemererwa n’amategeko zizaba zirangiye.

George Weah wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yatorewe kuyobora Liberia mu 2018.

George Weah yatangaje ko manda yemererwa n'amategeko nizirangira nta yindi aziyamamariza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .