Liberia: Banki Nkuru y’Igihugu yibwe inoti nshya za miliyoni zisaga 100$

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Liberia yatangaje ko iri gushakisha irengero ry’inoti nshya yakoresheje mu mahanga zifite agaciro ka miliyoni 104$, yagombaga kujyanwa muri Banki nkuru y’igihugu ariko akarigiswa.

Nyuma y’iki kibazo, abantu 15 barimo umuhungu wa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa ku buyobozi bwa Liberia na Milton Weeks wahoze ari guverineri wa banki nkuru, babujijwe kuva mu gihugu mu gihe iperereza rigikorwa.

Ayo madolari yabuze angana na hafi 5% by’umusaruro mbumbe wa Liberia.

Minisitiri w’Itangazamakuru Lenn Eugene Nagbe yabwiye AFP ati “iyi Leta nta buye na rimwe izasiga iteguye ngo ishakishe uwakoze icyo gikorwa. Byamaze kumenyekana ko ayaburiwe irengero yose ari miliyari 15 z’amadorali ya Liberia, angana na miliyoni 97$.”

Minisitiri w’ubutabera, Frank Musah Dean, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuwa 8 Kanama 2018 nyuma amakuru y’uko hari kontineri n’ibikapu by’amafaranga byagejejwe ku cyambu no ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Monrovia.

Bivugwa ko ubuyobozi bwari Sirleaf butamenyesheje ababasimbuye ko ayo mafaranga yacapishijwe mu mahanga, iperereza ritangira ari uko Perezida George Weah abimenye.

Ibyo bikapu by’amafaranga ngo byavanwe ku cyambu mu mpera za Werurwe n’abakozi ba banki nkuru y’igihugu, ariko ngo ntiyageze aho yagombaga kujyanwa.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko uretse gushaka irengero ry’izo miliyoni, bari gushakisha umubare w’amadorali yakoreshejwe hanze n’ayashyizwe mu bukungu bw’igihugu, yaba aya Amerika cyangwa aya Liberia.

Perezida Weah yavuze ako agiye guhangana na ruswa no kuzamura agaciro k’ifaranga ry’igihugu.

Aheruka gutangaza ko banki nkuru izashora miliyoni 25$ mu bukungu bw’igihugu, akagabanya amadorali ya Liberia yamaze kuba menshi mu baturage.

Aheruka no kuvuga ko yahawe igihugu cyanegekaye, gikeneshejwe n’imikorere mibi y’abanyapolitiki.

Icyicaro cya banki nkuru ya Liberia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza