Leta ya Uganda yasabye Google gufunga imiyoboro ya YouTube ya Bobi Wine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda yandikiye Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Google gifite Urubuga Nkoranyambaga rwa YouTube, gufunga imiyoboro 14 bashinja gukangurira abantu gukora imyigaragambyo harimo iya Bobi Wine wiyamamariza kuba Perezida.

Leta ivuga ko iyo miyoboro ikunze kunyuzwaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bobi Wine yagize uruhare mu myigaragambyo yabaye mu kwezi gushize ihagitana abasaga 50.

Iyo myigaragambyo yadutse ubwo Bobi Wine yatabwaga muri yombi, ashinjwa kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda bwabwiye Bloomberg ko icyari kigenderewe atari ugufunga imiyoboro ya Bobi Wine, ahubwo ari ugufunga ikoreshwa mu bikorwa bibi.

Mu ibaruwa Uganda yamenyesheje Google ko imiyoboro isabirwa gufungwa ikoreshwa mu bikorwa binyuranyije n’amategeko y’icyo gihugu.

Tariki 14 Mutarama 2021 nibwo hateganyijwe amatora ya Perezida muri Uganda, aho Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi azaba ashaka indi manda.

Ibikorwa bitandukanye byo kwiyamamaza kwa Bobi Wine bikunze gucishwa imbonankubone ku miyoboro ya YouTube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .