Iyi gahunda ya Guma mu rugo iratangira kuri uyu wa Kane ndetse n’amashuri yose arafungwa kugeza ku wa 24 Mutarama. Ni icyemezo Leta y’iki gihugu ifashe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera.
Kuva muri Nzeri Tunisia ihanganye n’ihurizo ryo gushaka uko umubare w’abandura Covid-19 wagabanyuka kuko abamaze kuyandura bose barenga ibihumbi 160 mu gihe abo yahitanye nabo basaga 5000.
Hashize igihe Leta y’iki gihugu yaranze gushyiraho Guma mu rugo kubera kwanga ingaruka yateza ku bukungu ariko Minisitiri w’Ubuzima, Faouzi Mehdi yabwiye itangazamakuru ko nta yandi mahitamo basigaranye kuko nibura ku munsi handura ababarirwa muri 300.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!