Ibaruwa Urwego rushinzwe kugenzura imipaka ya RDC rwandikiye ibiro byarwo mu Ntara ya Beni, ku wa 28 Gashyantare 2025, itegeka ko ibicuruzwa byose bikomoka mu bice byigaruriwe na M23 bitagomba gukurikiza amategeko asanzwe agenga gasutamo zaho kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.
Iyi baruwa yasinyweho na Paul Kayembe Ngindu uhagarariye DGDA muri Kivu y’Amajyaruguru igira iti “ibicuruzwa byose bituruka mu mujyi wa Goma, ku Kibuga cy’Indege cya Goma, Bunagana na Ishasha, bifatwa nk’ibishya byinjiye ku mupaka kandi bigomba gufatwa uko biri, amategeko akubahirizwa ijambo ku rindi kimwe n’amabwiriza agenga imipaka.”
Inzego z’ubuyobozi za RDC zimaze amezi abiri zihunze umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda ndetse ubu imipaka yo mu karere ka Rubavu na Rusizi yose igenzurwa n’ubuyobozi bwashyizweho na M23.
Inzego zitandukanye za Afurika zimaze iminsi zihamagarira impande zishyamiranye kuyoboka ibiganiro by’umwihariko hagati ya RDC na M23 hagamijwe gukemura umuzi w’ikibazo, ari wo uguhohoterwa, kujujubywa no kwicwa kw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bo mu Burasirazuba bwa RDC bimwe uburenganzira bwabo nk’abenegihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!