MONUSCO muri Mutaramara 2024 yari yarateganyije ko muri Mata ingabo zayo zizava mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hakurikireho icyiciro cyo muri Kivu y’Amajyaruguru, isobanura ko uyu mwaka uzarangira zose zatashye.
Nk’uko byari byarateganyijwe, ingabo zakoreraga muri Kivu y’Amajyepfo zaratashye, zishyikiriza inzego z’umutekano za RDC ibirindiro byazo. Muri icyo gihe, umutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru warushagaho kuzamba bitewe n’imirwano y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Umuyobozi wa MONUSCO muri Kivu y’Amajyaruguru, Omar Abou, yabwiye abanyamakuru ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano kasabye ko habanza kugenzurwa uko umutekano uhagaze muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’aho izahakoreraga zitashye.
Abou yasobanuye kandi ko MONUSCO yafashe icyemezo cyo kugumisha ingabo zayo muri Kivu y’Amajyaruguru na nyuma ya tariki ya 31 Ukuboza 2024, hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC.
Uyu muyobozi yasobanuye ko akanama ka Loni gasabye MONUSCO gushyigikira ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), asaba abaturage gushyigikira ubutumwa bwabo.
MONUSCO yafashe icyemezo cyo kugumisha ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe M23 igenzura ibice bitandukanye muri teritwari eshanu: Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero na Walikale.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!