Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana b’abahoze ari abasirikare ni wo watanze ubu busabe, ugaragaza ko harimo uburangare kuba hashize imyaka ibiri n’amezi, iyi dosiye itararangira.
Byavugwaga ko Brig. Gen. Tshinkobo wayoboraga akarere ka gisirikare ka 34, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe n’indwara y’umutima, gusa ku rundi ruhande byaketswe ko ashobora kuba yararozwe.
Umuganga wakoze isuzuma ry’umurambo w’uyu musirikare, Alumeti Munyalu Désiré, agaragaza ko yishwe n’uburozi bukaze bwatwitse igifu cye.
Uwaketsweho kumuroga ni Colonel Kahombo Rambo Augustin wari umwungirije ku buyobozi bw’akarere ka gisirikare ka 34 ndetse yahise anatabwa muri yombi.
Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Héritier Mukumbwa Muliyo, yatangaje ko kuva Col. Rambo yoherezwa gufungirwa i Kinshasa, nta kindi Leta yakoze kuri iyi dosiye kuko ukekwa atigeze aburanishwa.
Mukumbwa yasabye Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi na Minisitiri w’Ingabo, gukoresha ububasha bafite kugira ngo Brig Gen Tshinkobo ahabwe agaciro nk’umusirikare wakoreye igihugu kugeza ku rupfu rwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!