00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yasabwe guha intara ubwigenge bwo kwicungira umutungo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 April 2025 saa 03:35
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ibiro bya Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Olivier Kamitatu, yasabye ko intara zo muri iki gihugu zihabwa ubwigenge bwo kwicungira umutungo.

Kamitatu yagaragaje ko ibi byaba igisubizo ku bibazo byugarije iki gihugu, birimo imicungire mibi y’umutungo kamere, kunanirwa kurwanya ubukene n’amakimbirane y’abitwaje intwaro.

Muri iki gihe, Leta ifite ibiro i Kinshasa ni yo igena uburyo umutungo kamere w’intara zitandukanye ukoreshwa. Byateje amakimbirane y’igihe kirekire bitewe ahanini n’uko akenshi usanga abazituyemo batabonamo inyungu ihagije.

Urugero rwa hafi ni abatuye ahahoze ari Intara ya Katanga, baherutse guteguza ko bazarega abantu batandukanye barimo abo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi, babashinja gusahura umutungo wabo.

Umwe muri aba baturage yagize ati "Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Perezida, ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane muri Lualaba, nyamara ntacyo ushorayo.”

Aba baturage biganjemo abibumbiye mu mashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bagaragaje ko intara zabo ntacyo zungukira mu mutungo zifite, kuko abaturutse ahandi bawutwara, bakawukoresha icyo bashaka.

Kamitatu yatanze igitekerezo cy’uko Leta ya RDC yagabanywamo intara eshanu: Orientale, Equateur, Kongo, Kasaï na Katanga, buri yose ikagira Guverinoma yihariye, ububasha bwo gucunga umutungo kamere no gushyiraho politiki y’ubukungu, imibereho y’abaturage n’umuco.

Yagaragaje ko Katanga ari igice gifite amabuye y’agaciro menshi, Orientale ikaba igicumbi cy’ubucuruzi, Kongo ifite ibyambu, Equateur ikaba igicumbi cy’ubuhinzi, naho Kasaï ikagira diamant n’ibikorwa by’ubuhinzi byinshi.

Kamitatu yifuza ko buri ntara yajya ibona inyungu ya 60% mu musaruro ikura mu bikorwa by’ubukungu, indi igasaraganywa mu gihugu hose hagamijwe iterambere rusange.

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko ubu buryo bw’imiyoborere bwakwegereza abaturage ubuyobozi, ubusumbane bukagabanyuka kandi imicungire y’igihugu ishingiye ku muco na yo ikagenda neza.

Abona ko ubu buryo bw’imiyoborere butaba bugamije gusubiza inyuma ubumwe bwa RDC, ahubwo ko intego yaba ari ukububungabunga binyuze mu guteza imbere abantu hashingiwe ku mutungo bafite, bukaba bwanafasha mu kugabanya amakimbirane ya hato na hato.

Olivier Kamitatu yagaragaje ko intara zo muri RDC zikwiye kubona inyungu nyinshi mu mutungo kamere zifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .