Imyigaragambyo yatangiye nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora tariki ya 24 Ukwakira 2024 itangaje ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo yatsinze amatora ku majwi 70,67%, Mondlane agira 20,32%.
Minisitiri Ronda yatangaje ko bitewe n’ibikorwa by’urugomo byaranze iyi myigaragambyo, Leta ya Mozambique iyifata nk’ibikorwa by’iterabwoba bigomba gucibwa.
Yagize ati “Ntabwo nkibibona nk’imyigaragambyo, mbyita ibikorwa bigamije kwangiza n’iterabwoba kuko batera ubwoba abaturage n’abana. Uriya mugore ucuruza igitoki ntabwo akigicuruza, ntabwo abantu bajya mu kazi. Ni iterabwoba.”
Yasobanuye ko abateguye iyi myigaragambyo bakoresheje urubyiruko rurimo urwari rwanyoye ibiyobyabwenge kugira ngo ruhungabanye umutekano w’igihugu.
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wagaragaje ko iyi myigaragambyo yapfiriyemo abantu 27 kugeza tariki ya 6 Ugushyingo 2024.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera muri Mozambique, Agostinho Vuma, yatangaje ko ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari byahombeye muri iyi myigaragambyo miliyoni 354 z’amadolari ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!