Leta ya Ethiopia yanze ko intumwa za AU zibonana n’uruhande rwa Tigray

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Ku wa 20 Ugushyingo nibwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko wifuje gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Ethiopia n’iyo mu Ntara ya Tigray kugira ngo bahagarike imirwano bamazemo iminsi.
Ni ibiganiro Leta ya Ethiopia yabanje kwanga ndetse Minisitiri w’Intebe Abiy avuga ko barajwe ishinga no gufata abayobozi ba TPLF, mbere yo kugira ibindi bakora. Guverinoma yahise inatangaza ko amakuru ari gukwirakwizwa y’uko bagiye kuganira n’ubutegetsi bwa Tigray ari ibinyoma. (...)

Ku wa 20 Ugushyingo nibwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko wifuje gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Ethiopia n’iyo mu Ntara ya Tigray kugira ngo bahagarike imirwano bamazemo iminsi.

Ni ibiganiro Leta ya Ethiopia yabanje kwanga ndetse Minisitiri w’Intebe Abiy avuga ko barajwe ishinga no gufata abayobozi ba TPLF, mbere yo kugira ibindi bakora. Guverinoma yahise inatangaza ko amakuru ari gukwirakwizwa y’uko bagiye kuganira n’ubutegetsi bwa Tigray ari ibinyoma.

Nyuma y’ibi, Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe Abiy, Mamo Mihretu, yabwiye BBC ko intumwa za AU zemerewe kuzahura na Minisitiri w’Intebe gusa aho guhura n’impande zombi.

Abajijwe n’umunyamakuru uko izi ntumwa zizabasha guhuza impande zombi zaganiriye na rumwe, Mamo yagize ati “Niba TPLF ishaka gushyira akadomo ku mvururu ziriho ubu icyo bakeneye ni ugushyira hasi intwaro mu mahoro kandi ibyo ntawe ukeneye kujya muri Tigray cyangwa Mekelle kugira ngo abibasobanurire.”

Yakomeje avuga ko Ethiopia itazigera iganira n’abanyabyaha ko ahubwo izi ntumwa zikwiye gushyira igitutu ku ngabo za Tigray kugira ngo zishyire intwaro hasi.

Ati “Ndatekereza ko abavandimwe bacu b’Abanyafurika bagira uruhare rukomeye mu gihe baba bashyize igitutu kuri TPLF ngo yemere.”

Mu ntumwa AU yashyizeho ngo zihuze impande zombi muri Ethiopia zirimo uwahoze ari Perezida wa Mozambique, Joaquim Chissano, Ellen Johnson Sirleaf, wahoze ayoboye Liberia na Kgalema Motlanthe wo muri Afurika y’Epfo.

Kuva iyi mirwano yo mu Ntara ya Tigray yatangira ku ya 4 Ugushyingo amagana y’abaturage amaze kuyigwamo mu gihe abasaga ibihumbi 30 bavuye mu byabo abandi bagahunga.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yavuze ko atazaganira n'Ishyaka TPLF ryo muri Tigray

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .