Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho ibinyamakuru bimaze iminsi byibaza ku buzima bwa Biya umaze iminsi atagaragara mu ruhame, bikagera n’aho ku mbuga nkoranyambaga bihwihwiswa ko yapfuye.
Minisitiri Atanga yasobanuye ko kuvuga ku buzima bwa Perezida Biya ari ikibazo kirebana n’umutekano w’igihugu, bityo ko ibinyamakuru bizarenga kuri iki cyemezo “bizabona imbaraga zose z’itegeko.”
Biya aheruka kugaragara mu ruhame ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri Afurika na Perezida w’u Bushinwa, yabereye i Beijing mu ntangiriro za Nzeri 2024.
Umuvugizi wa guverinoma ya Cameroun, Rene Sadi, yatangaje ko ubwo iyi nama yarangiraga, uyu Mukuru w’Igihugu yagiye i Burayi mu ruzinduko rwe bwite, kandi ngo nta kibazo cy’ubuzima afite.
Paul Biya w’imyaka 91 y’amavuko ni we Mukuru w’Igihugu ukuze kurusha abandi. Yagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 1982, asimbuye Perezida wa mbere w’iki gihugu, Ahmadou Ahidjo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!