00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yasabwe ibisobanuro ku buryo izakura ingabo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 March 2025 saa 01:49
Yasuwe :

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo ishinzwe ibikorwa by’ingabo, yasabye Leta ibisobanuro ku buryo izakura abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta ya Afurika y’Epfo yasabwe ibi bisobanuro nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025 bafashe icyemezo cyo gucyura ingabo ziri mu butumwa bwawo muri RDC.

Nk’uko iki cyemezo kibivuga, aba basirikare bazataha mu byiciro, ariko ba Perezida babiri b’iyi komisiyo, Malusi Gigaba na Phiroane Phala, bagaragaje ko ubu buryo bwo gutaha budasobanutse.

Mu byo bifuza kumenya, harimo ingaruka gutaha kw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC bizagira kuri bagenzi babo bakiri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Gigaba na Phala kandi bagaragaje ko bashaka kumenya uko ibikoresho by’ingenzi by’ingabo za Afurika y’Epfo bizacyurwa mu mahoro, bitewe n’uburemere bw’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC no gutungurana kwacyo.

Aba badepite bagaragaje impungenge kuri ibi bikoresho, mu gihe bimaze iminsi bivugwa ko M23 yifuza kubisigarana nyuma y’aho ibatsindiye mu rugamba rwabereye mu mujyi wa Sake na Goma mu mpera za Mutarama 2025.

Basobanuye ko kubera ko hari ibi bidasobanutse, bateganya kuganira na Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, kugira ngo abahe ibisobanuro.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo, aba Tanzania na Malawi bari baragiye mu butumwa bwa SADC mu Ukuboza 2023, bahungiye mu bigo by’ingabo za Loni biri i Sake na Goma. Bagenzurwa na M23 kuva muri Mutarama 2025.

Ingabo za Afurika y'Epfo zigiye gutaha nyuma y'umwaka n'amezi hafi ane ziri muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .