00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Burundi yananiwe gusobanura igihe ikibazo cy’ibura rya peteroli kizakemukira

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 March 2025 saa 04:05
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Jérôme Niyonzima, yananiwe gusobanura igihe ikibazo cy’ibura rya peteroli kizakemukira mu gihugu.

Kimwe mu bikomeje guhungabanya ubukungu bw’u Burundi muri iki gihe, ni ibura rya peteroli n’amafaranga y’amahanga afite agaciro kanini nk’amadolari ya Amerika.

Ibura rya peteroli ryatumye bamwe mu bafite ibinyabiziga babiparika, cyane cyane mu Mujyi wa Bujumbura, abandi bajya kuyigurira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe iki kibazo cyarushagaho gufata intera, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Col Désiré Nduwimana, muri Gicurasi 2024 yasabye abafite imodoka kutazitonda ku mihanda cyangwa kuri sitasiyo zidafite peteroli.

Col Nduwimana yagize ati “Ntibyemewe na mba gutonda umurongo w’imodoka ku muhanda cyangwa kuri sitasiyo za peteroli uyitegereje. Ni ngombwa ko abayikeneye bamenya sitasiyo bayisangaho.”

Mu kiganiro abavugizi b’inzego z’u Burundi bagiranye n’abanyamakuru mu Ntara ya Rumonge ku wa 28 Werurwe 2025, ikibazo cy’ibura rya peteroli ni kimwe mu byo bavuzeho umwanya munini.

Niyonzima yasobanuye ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, Leta y’u Burundi yatangiye igikorwa cyo gushaka amadolari kugira ngo ishobore kwigurira peteroli bitagoranye.

Ati “Ikibazo cya peteroli kiraje ishinga Leta y’u Burundi nk’uko Abarundi bose kibaraje ishinga. Peteroli burya igurwa mu madolari. Mwumva ko hari igikorwa gikomeye cyo kugwiza amadolari kugira ngo dushobore kuyigurira bitagoranye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi yagaragaje kandi ko mu gihugu cyabo hakomeje kuboneka amabuye y’agaciro menshi, asobanura ko mu gihe azaba yatangiye koherezwa mu mahanga, peteroli izaboneka.

Ati “Bantu b’Imana, aho bukera rero kandi si kera, turatangira gusunika amakontineri y’amabuye y’agaciro ashowe avuye mu Burundi kandi ashowe ku izina rya Repubulika. Amadolari azaza, peteroli iboneke.”

Umunyamakuru Norris Nduwimana yabwiye Niyonzima ati “Ariko musobanuye neza Muvugizi wa Leta, muvuze muti ‘Ejo aho bukera zahabu zizatangira gushorwa, peteroli noneho ingorane irangire, ejo aho bukera ni amezi angahe, imyaka ingahe?”

Ntabwo Niyonzima yasubije iki kibazo, ahubwo yagize ati “Erega si zahabu gusa, ni amabuye y’ubwoko bwinshi. None ejo bundi i Murehe ntuzi ko hari abavuze ngo ibyo bintu si byo? Ubu ibya Lithium Abarundi bazi iyo bigeze?”

Murehe ivugwa ni umusozi uherereye mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi. Muri Nyakanga 2024, Perezida Evariste Ndayishimiye yarawusuye, atangaza ko yahabonye Gasegereti yari yarahishwe n’abakoloni b’Ababiligi kandi ko izakiza Abarundi, na bo bajye batanga imfashanyo.

Nduwimana yongeye abaza Niyonzima igihe ikibazo cy’ibura rya peteroli kizakemukira, ati “None ni ryari?”, Niyonzima asubiza ati “Iyo rero umugabo yashonje cyane ni ho honyine byagaragaye ko ashobora kubyuka, akabaza umugore ati ‘Ese wa mutsima nijoro washize’?”

Niyonzima yasobanuye ko muri iki gihe, amashyirahamwe akomeje kwerekana amabuye y’agaciro yari yarahishwe, agaragaza ko hari icyizere ko ikibazo cy’ibura rya peteroli kizakemuka vuba.

Ati “Ariko mubirebye, mukareba inyingo zimaze gukorwa, mukareba n’amashyirahamwe amaze kujya ku kivi, ibyo ari byo byose icyizere nticyabura. Sinakubwira ngo tuzashora ejo cyangwa ku wa Kabiri, nawe utirengagije, urungurutse, urabona ko amashyirahamwe ari ku kivi, yerekana amabuye yari yarahishwe.”

Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko byagaragaye ko muri iki gihugu hari amashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arenga 200, ariko ko nta n’ifaranga na rimwe acyinjiriza.

Jérôme Niyonzima yatangaje ko amadolari n'amabuye y'agaciro ari byo bitegerejweho igisubizo ku ibura rya peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .