00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Burundi yahagurukiye sosiyete zicukura amabuye y’agaciro ‘zisahura igihugu’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burundi iri mu rugamba rwo guhangana n’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko bigasahura umutungo w’igihugu kuko bimwe muri byo bitamenyekanisha umutungo byacukuye kugira ngo biwutangire umusoro ukwiriye.

Rainbow Mining Burundi, Ishami ry’Ikigo cya Rainbow Rare Earths Ltd, ni kimwe mu bigo bikomeye biri kugarurwaho muri izi mpinduka za Leta. Iki kigo gicukura umutungo witwa ‘rare earth’ ukenewe cyane ku Isi kuko ukenerwa mu ikorwa ry’ibikoresho birimo nka telefoni n’ibindi by’ikoranabuhanga.

Amakuru dukesha Iwacu Burundi avuga ko icyo kigo kitajya gitangaza umusaruro w’umutungo cyacukuye, ku buryo gitanga umusoro ungana na 10% ugereranyije n’uwo cyakabaye gitanga.

Uretse kutishyura imisoro, iki kigo nticyubahirije amasezerano cyagiranye na Leta y’u Burundi arimo kizubaka ibikorwa birimo amashuri n’amavuriro ndetse n’imihanda ingana kuri ibyo bikorwaremezo ariko byose nta na kimwe cyakozwe.

Ibi ni byo byatumye Leta ifata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’icyo kigo ku itariki ya 24 Kamena uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain-Guillaume Bunyoni, aherutse kubwira nabi ibigo bicukura amabuye mu Burundi, aho yavuze ko byinshi muri byo birajwe ishinga no kwiba umutungo w’igihugu.

Yaragize ati “Byinshi muri ibyo bigo byamaze guhagarikwa kuko twaje kubona ko birajwe ishinga no kwiba umutungo w’igihugu.”

Icyakora amakuru avuga ko kugira ngo Rainbow Mining ishobore gukomeza gukora biterwa n’uko itanga ruswa ku bayobozi benshi bakuru muri icyo gihugu ari na bo bakomeza kuyikingira ikibaba muri rusange.

Minisitiri w'Intebe w'u Burundi, Alain-Guilaume Bunyoni, yavuze ko Leta itazihanganira ibigo bikora mu bucurukuzi bw'amabuye y'agaciro bisahura umutungo w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .