Lesotho: Umugore wa Minisitiri w’Intebe yijyanye kuri polisi kubera uruhare akekwa mu rupfu rwa mukeba we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Maesaiah Thabane, umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Thomas Thabane yijyanye kuri polisi guhatwa ibibazo ku rupfu rw’uwahoze ari umugore w’umugabo we wapfuye mu 2017.

Maesaiah Thabane yari yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi nyuma yo kuburirwa irengero mu kwezi gushize.

Akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mukeba we, Lipolelo Thabane wapfuye mu buryo bw’amayobera muri 2017, mbere y’iminsi ibiri ngo umugabo we Thomas Thabane arahirire kuyobora Lesotho.

Abo bombi bari bamaze igihe mu manza basaba gatanya kubera ubwumvikane buke.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’Intebe Thomas Thabane na we aherutse guhatwa ibibazo na polisi ku rupfu rw’umugore we wa mbere.

Lipolelo Thabane yishwe arashwe mu gihe yari atashye mu rugo iwe, iminsi mike ngo uwari umugabo we Thomas Thabane arahirire inshingano ariho kuva muri Kamena 2017.

Maesaiah Thabane n'umugabo we Thomas Thabane bashinjwa urupfu rwa Lipolelo Thabane wahoze ari umugore wa Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .