Lesotho: Minisitiri w’Intebe yasabye ubudahangarwa ku cyaha ashinjwa cyo kwica umugore we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Urukiko rukuru muri Lesotho rugiye gufata umwanzuro ku busabe bwa Minisitiri w’Intebe, Thomas Thabane usaba ko atakurikiranwaho urupfu rw’uwahoze ari umugore we, Lipolelo Thabane.

Thomas n’umugore we w’ubu Maesaiah Thabane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Lipolelo mu mwaka wa 2017 ubwo haburaga iminsi ibiri ngo Thomas arahirire kuyobora Lesotho.

Thomas n’uwahoze ari umugore we bari bamaze igihe mu nkiko basaba gatanya mbere y’uko yicirwa mu muhanda mu murwa mukuru Maseru mu 2017.

Abunganizi ba Thomas basabye urukiko rwisumbuye kudakurikirana umukiliya wabo kubera ubudahangarwa bw’uko ari Minisitiri w’Intebe, banasaba ko bibaye bitari mu bushobozi bwabo babishyikiriza urukiko rurinda Itegeko Nshinga.

Byarangiye umucamanza ahisemo kubishyikiriza urukiko rukuru kugira ngo arirwo ruzafata umwanzuro ku busabe bw’ubudahangarwa, nkuko BBC yabitangaje.

Thomas ari ku gitutu cyo kwegura haba mu baturage no mu ishyaka rye kubera ibyo ashinjwa. We yavuze ko azegura muri Nyakanga kubera izabukuru ariko abo mu ishyaka bo basaba ko yegura vuba.

Ni we mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Afurika y’Amajyepfo ujyanywe mu rukiko akiri ku butegetsi ashinjwa ubwicanyi.

Thomas Thabane n'umugore we ubwo bitabaga urukiko kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza