Lazarus Chakwera yatorewe kuyobora Malawi atsinze Mutharika wari Perezida kuva mu 2014

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kamena 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Lazarus Chakwera uri mu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri Malawi, yatorewe kuyobora iki gihugu atsinze Peter Mutharika wari Perezida kuva mu 2014.

Chakwera yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 58.57% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa Gatandatu. Amatora nyir’izina yabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Muri Gashyantare, Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Malawi rwari rwatesheje agaciro intsinzi ya Mutharika mu matora yari yabaye muri Gicurasi umwaka ushize, ruvuga ko atabaye mu mucyo.

Malawi yahise iba igihugu cya kabiri gitesheje agaciro ibyavuye mu matora nyuma y’ibyakozwe n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Kenya mu 2017.

Nyuma y’intsinzi ye, Chakwera yavuze ko umutima we wasazwe n’ibyishimo ndetse ko gutsinda kwe ari “intsinzi ya demokarasi n’ubutabera”.

Abamushyigikiye biraye mu mibanda yo mu Murwa Mukuru, Lilongwe, bavuza amahoni ndetse bacana n’ibishashi mu kwishimira iyo ntsinzi.

Biteganyijwe ko ahita arahira kuri iki Cyumweru.

Lazarus Chakwera watorewe kuyobora Malawi, yahoze ari Umuvugabutumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .