Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire yabujijwe kwiyamamaza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Kanama 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Côte d’Ivoire rwashyigikiye umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu wo kubuza Laurent Gbagbo wahoze akiyobora, kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe uyu mwaka.

Komisiyo y’amatora yari iherutse kwanga gushyira Gbagbo ku rutonde rw’abaziyamamaza kubera ko yigeze guhamywa ibyaha.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Ibrahime Coulibaly-Kuibiert yatangaje ko umuntu wese wigeze guhamywa ibyaha atazemererwa kwiyamamariza kuyobora Côte d’Ivoire.

Hari abandi bakandida bane bakuwe mu baziyamamariza uwo mwanya barimo Guillaume Soro wahoze ayoboye inyeshyamba.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo Gbagbo yakatiwe adahari ashinjwa ibyaha by’ubujura bwibasiye Banki ihuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, mu mvururu zakurikiye amatora ya 2010 ari nazo zamukuye ku butegetsi.

Gbagbo yabujijwe kwiyamamaza kuko yigeze gukatirwa n'inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .