Ni ibirego u Rwanda ruhakana kuva mu 2022 ubwo amakimbirane yarwo na RDC yatangiraga gututumba, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wari ukomeje gufata ibice mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Rwasobanuye ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo, rugaragaza ko Leta ya RDC yahisemo kubirugerekaho igamije guhisha ibibazo yananiwe gukemura.
Kuva mu mpera za 2023, Amerika yari yarihaye inshingano yo kuba umuhuza w’u Rwanda na RDC ariko bigaragara ko zayinaniye bitewe no kubogamira ku ruhande rwa RDC, yirengagiza nkana ubushotoranyi iki gihugu cy’abaturanyi kimaze igihe kinini kirukorera.
Ntacyo Amerika yavuze cyangwa ngo ikore ubwo ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byagabaga ibitero bya ‘Mortier’ mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, byangije ibikorwa by’abaturage, bigakomeretsa bamwe. Ntinitaye ku kuba ari byo byatumye rushyira ku mupaka ingamba z’ubwirinzi kugira ngo bitazasubira.
Kurikira iki kiganiro umenye impamvu z’iyi myitwarire ya Amerika
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!