Ku nshuro ya cyenda, Vital Kamerhe yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Kanama 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ubusabe bwa Vital Kamerhe bwo kurekurwa by’agateganyo bwatewe utwatsi kuwa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, bibaka ari inshuro ya cyenda ubu busabe bwanzwe.

Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwakatiye Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta n’ibyaha bya ruswa.

Abamwunganira mu mategeko bari basabye ko arekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, gusa abacamanza ntabwo babihaye agaciro bategeka ko Vital Kamerhe atagereza ibizava mu rubanza rw’ubujurire ruzaburanishwa kuva kuwa 18 Nzeri 2020.

Umwe mu bunganira Kamerhe witwa Jean Marie Kabengela, yavuze ko batazacika intege zo gusabira umukiriya wabo kurekurwa by’agateganyo. Ati “Tugiye gukomeza gusaba, niyo byaba inshuro igihumbi, tuzakomeza gusaba ko arekurwa by’agateganyo”.

Kamerhe ashinjwa kugira uruhare mu kunyereza miliyoni $48.8 zatanzwe muri gahunda y’iminsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ngo hubakwe ibikorwa remezo.

Mu buryo bw’amategeko yakatiwe imyaka 20 y’imirimo y’agahato, ariko kubera ko icyo gihano kitagishyirwa mu bikorwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gisanishwa n’imyaka 20 y’igifungo.

Vital Kamerhe yangiwe kurekurwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .