Yabitangaje ku wa 7 Mata 2025, ku Munsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Mahmoud Ali Youssouf yashimangiye ko uburyo u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugero rwiza rwo kudaheranwa n’amakuba ku bindi bihugu.
Yavuze ko bibabaje kuba Abatutsi barenga miliyoni barishwe mu 1994 bazira gusa kuba ari ubwoko runaka, bigaragaza ikibi gikomeye abantu bashobora gukorera abandi, yemeza ko ari ibintu bikwiriye kwirindwa kugira ngo bitazasubira.
Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari amateka yari yisubiyemo kuko mbere yayo hari izindi zabaye kandi zose zitewe n’imiyoborere mibi, amayeri ya politiki n’amakimbirane ashingiye ku moko.
Yagaragaje ko nubwo ayo mateka ashaririye gutyo u Rwanda rwayanyuzemo kuri ubu rwatangiye paji nshya mu kwiyubaka kandi ko rumaze gutera intambwe y’icyitegererezo.
Yagize ati “Hashize iminsi mike mvuye mu Rwanda ubwo nari nitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano. Mu myaka 30 ishize mu Rwanda habaye Jenoside, uyu munsi rugaragara nk’icyitegererezo muri Afurika. Ibyo rumaze kugeraho mu by’ukuri ni ibintu bikomeye.”
Yavuze ko nubwo ayo mateka ashaririye ariko kuyibuka ari ngombwa kugira ngo atazisubiramo ahandi binyuze mu kubahiriza amategeko no kubahana ndetse ko AU ibifitemo uruhare runini.
Yibukije ko impamvu ari ngombwa cyane ari uko mu bihe byashize hari amateka mabi yagiye yisubiramo bitewe no gufata ingamba ku rwego mpuzamahanga ariko ntizishyirwe mu bikorwa.
Ati “Nyuma y’amateka asharira yo mu myaka ya 1930 na 1940 ibihugu byishyize hamwe mu kugarura amahoro no gukemura ibibazo bikomeye by’Isi. Gusa Jenoside yakorewa Abatutsi mu Rwanda yatwibukije ko umuryango mpuzamahanga wananiwe ibyo wari wiyemeje. Ni yo mpamvu tugomba kuba maso, tugakora vuba kandi tukaba twiteguye kurwanya ko amateka mabi nk’ayo yakwisubiramo.”
Mahmoud yongeyeho ko mu izina rya Komisiyo ya AU yifatanyije n’u Rwanda, ubuyobozi bwarwo n’Abanyarwanda muri rusange mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera kuba ahandi muri Afurika no ku Isi muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!