Iki kirego cyagejejwe mu gashami k’uru rukiko gaherereye i Kampala muri Uganda tariki ya 4 Ukuboza 2024, nk’uko bisobanurwa n’ikinyamakuru Daily Monitor.
Dr Besigye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Nairobi kwitabira ibirori byo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki Martha Karua utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.
Uyu munyapolitiki ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Luzira, yafashwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda, ubwo yari muri hoteli i Nairobi. Byasobanuwe ko icyo gihe yaganiraga n’uwamwizezaga ko azamushakira intwaro zo kwifashisha mu gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Ikirego abanyamategeko be batanze kivuga ko inzego z’umutekano za Kenya zatanze ubufasha “mu kumushimuta” no kumwohereza muri Uganda, bikorwa hirengagijwe Itegeko Nshinga rya Kenya n’amasezerano ya EAC.
Abanyamategeko bunganira Dr Besigye muri iki kirego ni batatu: Andrew Karamagi, Godwin Toko na Anthony Odur.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!