Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko umugabo we yashimutiwe i Nairobi tariki ya 16 Ugushyingo, kandi yemeza ko yavanyweyo afungirwa muri kasho ya gisirikare i Kampala.
Yagize ati “Ndasaba Leta ya Uganda kurekura byihuse umugabo wanjye Dr. Kizza Besigye aho afungiwe. Yashimuswe ku wa Gatandatu ubwo yari mu imurika ry’igitabo cya Martha Karua i Nairobi. Nahawe amakuru yizewe ko ari muri kasho y’igisirikare i Kampala.”
Abayobozi bo mu ishyaka FDC ryashinzwe na Besigye na bo bemeje ko baheruka amakuru ye tariki ya 16 Ugushyingo, ubwo yari ku nyubako ya Riverside Drive i Nairobi.
Dr. Byanyima yatangaje ko umuryango wa Besigye n’abanyamategeko be bifuza kumubona kandi ko adakwiye gufungirwa muri kasho y’igisirikare, kuko atari umusirikare.
Dr. Besigye wabaye Colonel mu gisirikare ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora Uganda rwari ruyobowe na Perezida Yoweri Museveni, ndetse yabaye umuganga we wihariye, nyuma baca ukubiri.
Uyu munyapolitiki na Perezida Museveni bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi kugeza ubwo mu 2021 yavuye mu ihatana, aharira Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!