Umushakashatsi akaba n’umunyamategeko, Me Sekera Kasereka, yasobanuye ko izi mpfu zituruka ku kuba iyi gereza irimo ubucucike bukabije bw’Imfungwa, kandi bukaba bukomeje kwiyongera.
Me Kasereka yatangaje ko ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bufite uruhare runini mu kongera ubucucike muri iyi gereza, kuko abenshi bafungiwemo ari bwo bubohereza butitaye ku biteganywa n’amategeko.
Umudepite uhagarariye Butembo mu Nteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rw’intara, Bienvenu Lutshumbi, aherutse kwandikira Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, amusaba gufata ingamba zatuma ubucucike muri gereza ya Kakwangura bugabanyuka.
Uyu mudepite yasabye Minisitiri Mutamba ko hakubakwa izindi nyubako za gereza zigezweho, bigendanye n’ikibazo cy’umutekano muke wugarije Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuhuzabikorwa w’umuryango REDHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Muhindo Wasivinywa, we yasabye Minisitiri Mutamba ko Leta yashyiraho komisiyo yihariye yakurikirana dosiye z’abafungiwe ibyaha bito kugira ngo bafungurwe vuba.
Gereza ya Kakwangura ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 180, ariko ubu irimo 1341.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!