Ubuyobozi bw’intara ya gisirikare ya 31 tariki ya 5 Gashyantare 2025 bwasabye aba baturage bose kwimuka, kuko ngo ibibanza batuyemo biri mu mbago z’ikigo cya gisirikare cya Ketélé.
Aba baturage bagiye kwigaragambiriza imbere y’ibiro bya Guverineri w’intara ya Tshopo, bamusaba kubavuganira kuko ngo ibibanza byabo biri muri Katako bitari mu mbago z’iki kigo cya gisirikare.
Umuturage yagize ati “Hano mpamaze imyaka mirongo. Twatunguwe n’uko abofisiye mu gisirikare badusabye kuhimuka mu mpera z’uku kwezi. Twaguze ibi bibanza mu myaka 31 ishize, tubyubakamo inzu, abashinzwe ubutaka baduha ibyangombwa byabyo.”
Umukecuru utuye muri aka gace na we yasobanuye ko ikibanza afite muri Katako cyaguzwe n’umugabo we mu mwaka wa 1987, agaragaza ko bitumvikana kuba igisirikare gishaka kuhabakura.
Ati “Umugabo wanjye yaguze ikibanza cyacu mu 1987, tucyubakamo inzu. Uyu munsi, igisirikare gishaka kuhatwambura. Ntabwo byumvikana, ntibikwiye.”
Imyigaragambyo y’aba baturage yatumye Guverineri Paulin Lendongolia asaba umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka muri Tshopo gukurikirana iki kibazo, afatanyije n’abahagarariye igisirikare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!