Iri gerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024 ryahagaritswe n’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, bata muri yombi abarenga 50 barigizemo uruhare.
Wondo usanzwe ari inzobere n’umushakashatsi mu bya gisirikare yatawe muri yombi nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru, ubwo yakekwagaho kuvugana na Malanga; amakuru yahujwe n’ifoto bombi bafashwe bari kumwe mu 2017.
Hari umudipolomate wabwiye ikinyamakuru La Libre ati “Jean-Jacques Wondo bamubonanye ifoto yo mu 2017, aho yari kumwe na Christian Malanga. Urwego rw’ubutasi rwamushinje kuvugana n’uyu muyobozi wa coup d’état. Malanga yari umuntu wahamagaraga buri wese. Ni umwe mu bari bahanzwe amaso cyane bitewe n’uko ari inzobere mu bya gisirikare.”
Urubanza rwa Wondo n’abafatiwe mu cyuho bari muri iki gikorwa rwatangiye kuri uyu wa 7 Kamena 2024. Ruri kuburanishirizwa n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo.
Umunyamategeko wa Wondo, Me Carlos Ngwapitshi, yatangaje ko ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu byo umukiliya we azira harimo ko ishati yari yambaye mu ifoto ye na Malanga yo mu 2017, ari na yo yari yambaye tariki ya 19 Gicurasi.
Me Ngwapitshi yagize ati “Ashinjwa kuba ku munsi w’igitero yari yambaye ishati nk’iyo yari yambaye mu ifoto yafashwe mu 2017, ari kumwe na Malanga. Anashinjwa gusiba ubutumwa bwa WhatsApp bwo mu kiganiro akekwaho kugirana n’umuyobozi w’iki gitero.”
Ikindi kirego ubushinjacyaha bwasinje Malanga ngo ni uko yaba yarahaye imodoka y’akazi abarwanyi ba Malanga, icyakoze Me Ngwapitshi yabihakanye, asobanura ko byoroshye kubona ko atari byo. Yasabye ko ibyavuzwe byose bigaragarizwa ibimenyetso, ntibibe amagambo gusa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!