Tariki ya 23 Kanama 2024, urugo rubamo umujyanama wa Ambasade y’u Bufaransa mu by’umuco, umujyanama wa mbere n’ushinzwe umutekano muri iyi Ambasade rwatewe n’abapolisi batanu n’aba bashinjacyaha, bashaka gusohoramo umwe muri bo.
Umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa yagize ati “Inzu y’umujyanama mu by’umuco yafunguwe ku ngufu, ibikoresho byarimo bikurwamo kandi umujyanama wa Ambasade uyobora uru rugo yajyanywe ku bitaro.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yamaganye uru rugomo, isobanura ko imyitwarire y’aba bapolisi n’abashinjacyaha inyuranya n’ihame mpuzamahanga ririnda za Ambasade, abakozi bazo n’abadipolomate.
Itangazo ry’iyi Minisiteri ryasohotse aba bapolisi n’abashinjacyaha bamaze gutabwa muri yombi, ndetse Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, Bruno Aubert, yanahuye na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, na Perezida Félix Tshisekedi, baganira kuri iki kibazo.
Minisitiri Mutamba kuri uyu wa 27 Kanama 2024 yasobanuye ko yafatiye Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde, igihano cyo mu rwego rw’imyitwarire kuko ari we wahaye abashinjacyaha uburenganzira bwo kujya gutera urugo rw’aba badipolomate.
Uyu muyobozi yasobanuye ko abandi bagize uruhare muri uru rugomo, bose bagomba gufatirwa ibihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!