Tariki ya 23 Ukwakira 2024, Perezida Tshisekedi wari mu mujyi wa Kisangani yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ryanditswe n’abanyamahanga, ryandikirwa mu mahanga, bityo ko rikwiye kuvugururwa, rikajyana n’igihe.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Itegeko Nshinga ryacu si ryiza. Ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Dukeneye Itegeko Nshinga rijyanye n’uko ibintu bihagaze.”
Mbere y’uko Tshisekedi avuga aya magambo, umugambi w’ubutegetsi bwe wo kuvugurura iri tegeko wari waramenyekanye, ndetse abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo, abanyamategeko n’abo mu miryango irebera abaturage barawamaganye.
Sesanga amaze iminsi yamagana uyu mugambi yifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse yanafunguye urubuga rukusanya ibitekerezo by’abaturage bigaragaza uko bawumva.
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, hamwe n’itsinda rito ry’abamushyigikiye batangiye imyigaragambyo bamagana uyu mugambi, abapolisi bamutaye muri yombi, bamutwara mu modoka yabo. Impande zombi zabanje guterana amagambo, hifashishwa imbaraga.
Umunyapolitiki Ados Ndombasi yatangaje ko iki gikorwa we n’abarimo Sesanga batangiye kigamije kuvuga “Oya kuri manda ya gatatu”, ariko ngo abapolisi bitwara nabi bababangamiye, bakoresheje amasasu n’imyuka iryana mu maso.
Yagize ati “Iki ni igikorwa cya mbere. Tariki ya 6 Ukuboza 2024 duhamagariye Abanye-Congo kuza mu nama nini twateguye yo kubwira Bwana Tshisekedi tuti ‘Oya’. Ntabwo Congo ntabwo ari sinema. Iki gihugu nta mutekano gifite, Abanye-Congo miliyoni 27 nta byo kurya bihagije bafite, miliyoni 13 barya nabi, umutekano muke n’umuvundo i Kinshasa [...] Guverinoma nyayo ishaka ibisubizo, Bwana Tshisekedi we ashaka manda ya gatatu.”
Moïse Katumbi na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yatangaje ko gufunga Sesanga kubera ko yigaragambije ari ukurenga ku burenganzira bwo kwambura Abanye-Congo ubwisanzure bwabo bemererwa n’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga.
Yagize ati “Gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo uvugurure Itegeko Nshinga rigufashe kubugumaho ni ikosa rikomeye risenya abanyagitugu bose.”
Katumbi yasabye Perezida Tshisekedi gufungura Sesanga n’izindi mfungwa za politiki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!