Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuye ko aya masasu yumvikanye mu gihe bamwe mu bafungiwe muri iyi gereza ya gisivili bageragezaga gutoroka.
Yagize ati “Ni abageragezaga gutoroka gereza nkuru ya Makala. Inzego z’umutekano zahageze kugira ngo zigarure ituze n’umutekano. Abatuye i Kinshasa barasabwa kudakuka umutima. Andi makuru araza gutangazwa.”
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko imfungwa zashoboye gufungura ibipangu byinshi by’inzitiro z’inyubako zifungiwemo, kandi ko ubwo zageragezaga gutoroka, zitatinye amasasu.
Ku rundi ruhande, hakwirakwiye amafoto agaragaza abafungwa benshi barambaraye hasi, bivugwa ko ari abapfiriye muri iyi nkundura yabo n’abashinzwe umutekano.
Gereza ya Makala ni imwe muri gereza zumvikanamo impfu nyinshi z’imfungwa, ziterwa n’indwara zikomoka ku mwanda uterwa n’ubucucike bukabije. Yubakiwe imfungwa 1500 mu mwaka 1957, ariko ubu ifungiwemo izirenga 15000.
Umunyamakuru Stanis Bujakera wayifungiwemo amezi atandatu, muri Nyakanga 2024 yasobanuye ko zimwe mu mfungwa zirara kuri sima, kandi ko nta mazi meza ahagije zibona. Imisarani itatu cyangwa ine yo ngo isanganywa abantu bagera ku 100.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!