Mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo zimwe mu mfungwa zo muri iyi gereza zageragezaga gutoroka, humvikanye amasasu menshi yarashwe n’abacungegereza.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere ufite mu nshingano abashinzwe umutekano barinda iyi gereza, Jacquemain Shabani, yatangaje ko imfungwa 129 zapfuye, zirimo 24 zarashwe.
Minisitiri Shabani yemeje ko izindi mfungwa 59 zakomerekeye mu mubyigano, zimwe z’abagore zifatwa ku ngufu, kandi ngo nta mfungwa yashoboye gutoroka iyi gereza.
Perezida wa FBCP, Emmanuel Adu Cole, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Deutsche Welle, yagaragaje ko imibare yatanzwe na guverinoma ya RDC kuri izi mpfu idasobanutse.
Cole yagaragaje ko mbere y’uko ubu bwicanyi bukorerwa muri iyi gereza, yari ifungiwemo imfungwa 15.005, nyuma 100 zikekwaho gusambanya abagore, kugerageza gutoroka no gutwika inyubako zaho zimurirwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo.
Uyu muyobozi yatangaje ko ibarura ryakozwe muri gereza ya Makala nyuma y’izi mpfu no kwimura izi mfungwa, ryagaragaje ko gereza ya Makala isigayemo imfungwa 13.009.
Yagaragaje ko ufashe umubare w’abari bafungiwe muri Gereza ya Makala, ugakuramo 13.009 basigayemo, 129 guverinoma yemeza ko bishwe na 100 bimuwe, ubona ko hari 1.767 bitazwi aho baherereye.
Cole yemeza ko hari imfungwa zashoboye guhunga gereza ya Makala nubwo guverinoma ya RDC itabyemera, kandi ko hari nyinshi zapfuye n’izakomeretse.
Yasabye ko inzego mpuzamahanga zirimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri RDC zagira uruhare mu iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku mubare w’abiciwe muri iyi gereza, abakomeretse n’abatorotse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!