Mu kiganiro kuri Top Congo FM cyabaye tariki ya 9 Kamena 2025, Bemba yatangaje ko CENCO ihuriye muri uyu mugambi na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ndetse na Moïse Katumbi.
Bemba yagize ati “Ndashaka kuvuga ko nshinja Joseph Kabila, Moïse Katumbi na bamwe mu bayobozi ba CENCO gukora ibikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi no gushaka kwica Umukuru w’Igihugu. Ndabibashinja kandi nzabigaragariza ibimenyetso.”
Perezida wa CENCO, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, yatangaje ko kuva mu 2023 ubwo abakandida biyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Bemba yakomeje kwibasira CENCO, ayishinja ibirego bidafite ishingiro.
Ati “Yavuze amagambo menshi agamije guharabika CENCO, ashobora kugabanya icyizere gikenewe kugira ngo abantu bunge ubumwe, babane, kandi ari byo igihugu gikeneye cyane.”
Yibukije ko Bemba yagize uruhare mu bwicanyi abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa MLC yashinze bakoreye Abanye-Congo, ati “Birakwiye kwibaza niba Bwana Bemba, yifashishije amagambo ye, ashaka gusubiza igihugu mu gihe yishe abaturage b’inzirakarengane muri Kisangani na Kinshasa.”
Musenyeri Muteba yagaragaje ko bitangaje kuba inzego za Leta ya RDC zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Ubushinjacyaha Bukuru mu rukiko rusesa imanza, ntacyo zakoze nyuma y’amagambo ya Bemba, nyamara zakabaye zifata ingamba zatuma haboneka umucyo ku byo ashinja CENCO.
Ati “Biratangaje ko ntacyo inzego za Leta n’abaziyoboye bakoze, n’uburemere amagambo ya Minisitiri Bemba afite. Nk’Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza n’Inteko Ishinga Amategeko, byari bikwiye gukurikirana iyi dosiye kugira ngo bishyire umucyo ku birego bitandukanye, hanabeho ingaruka z’amategeko.”
Perezida wa CENCO yasabye abakirisitu Gatolika gusengera Bemba kugira ngo umwuka w’amahoro umumanukire, ahagarike ibikorwa byo kwamamaza ubugizi bwa nabi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!