Izi mfungwa zishwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 ubwo zimwe muri zo zageragezaga gutoroka iyi gereza, nk’uko byasobanuwe na guverinoma ya RDC.
Minisitiri Shabani yasobanuye ko mu mfungwa 129 zishwe, harimo 24 zarashwe n’abacungagereza nyuma yo kuburirwa ntizumve, mu gihe izindi 59 zakomeretse.
Yagize ati “Umubare w’agateganyo w’abapfuye ni 129, barimo 24 barashwe nyuma yo kuburirwa. Abandi bapfiriye mu mubyigano. Harimo abandi 59 bakomeretse, ubu bari kwitabwaho na guverinoma, n’abandi bagore bake bafashwe ku ngufu.”
Uyu muyobozi yatangaje ko ubwo izi mfungwa zageragezaga gutoroka, zatwitse inyubako zo muri iyi gereza zirimo iy’ubuyobozi, iy’umwanditsi, ivuriro n’ububiko bw’ibiribwa.
Minisitiri Shabani yatangaje iyi mibare nyuma y’aho bamwe mu Banye-Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, wemezaga ko abapfuye ari babiri gusa.
Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yamaganye “ubwicanyi” bwakorewe izi mfungwa, asaba ko ababugizemo uruhare bagezwa mu butabera.
Yagize ati “Namaganye nkomeje ubwicanyi ndengakamere bwakorewe imfungwa muri gereza ya Makala. Ubu buhotozi ni icyaha gikwiye guhanwa. Ndasaba ko ubu bwicanyi bushyirwaho umucyo, ababugizemo uruhare bakagezwa mu butabera. Kubaha ubuzima bw’abantu n’agaciro kabo bikwiye kwimikwa muri RDC.”
Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’iminsi abafungiwe muri iyi gereza batakambira ubutegetsi bwa RDC, babusaba kurinda ubuzima bwabo bushyirwa mu kaga n’umwanda uterwa n’ubucucike buyirimo. Ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1500, ariko ifungiwemo 15.000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!