Tariki ya 19 Kanama 2024, aba banyamategeko bakorera mu ntara ya Haut-Lomami bahuriye ku rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Gombe i Kinshasa, mu gisa n’imyigaragambyo, bandikira ubushinjacyaha bwa gisirikare babusaba gukurikirana Gen Kifwa usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Kamina.
Aba banyamategeko batanze ubu busabe nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza abahagarikiwe na Gen Kifwa bagerageza kuriza Me Kabwende ‘jeep’, bamukubita, atakamba ngo bamugirire impuhwe.
Perezida w’urugaga rw’abavoka, Me Maurice Kanyama, yatangaje ko mu gihe umunyamategeko umwe ahohotewe, n’abandi bose baba bahohotewe.
Yagaragaje ko abavoka ari abantu bafite agaciro kuko baharanira uburenganzira bwa bose kugeza ku Mukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Twizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo. Ntabwo tuzi ibizaba ariko byibuze twebwe akazi kacu twagakoze, kandi twashyikirije kopi ubuyobozi bwose bw’igihugu kugira ngo bugire icyo bubikoraho, tubone umunyamategeko n’ubutabera muri rusange bisubizwa agaciro.”
Minisiteri y’Ubutabera, mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri kuri uyu wa 22 Kanama 2024, isobanura ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye gukurikirana Gen Kifwa, yizeza ko izakora ibishoboka kugira ngo ubutabera butangwe.
Ibyaha Gen Kifwa akurikiranyweho birimo gutoteza no gukora ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!