00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahishuwe ko Ubushinjacyaha bwa Congo bwabeshyeye Wondo wahamijwe uruhare muri Coup d’Etat yapfubye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 December 2024 saa 06:14
Yasuwe :

Nyuma y’amezi hafi atatu Urukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukatiye igihano cy’urupfu abantu 37 bahamijwe uruhare muri Coup d’Etat yapfubye tariki ya 19 Gicurasi 2024, byagaragaye ko Ubushinjacyaha bwabeshyeye umwe muri bo.

Uwabeshyewe ni Umunye-Congo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, wari ushinzwe kuyobora gahunda yo kuvugurura urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR), Jean-Jacques Wondo.

Nk’uko ikinyamakuru RTBF cyo mu Bubiligi cyabisobanuye, mu gihe Wondo usanzwe ari inzobere mu bumenyi bw’igisirikare yavugururaga ANR, benshi mu bakorega muri uru rwego bari baramwanze kuko batifuzaga ko rujya ku murongo.

Nyuma y’iminsi mike iyi Coup d’Etat igeragejwe, Wondo yatawe muri yombi bitunguranye. Bivugwa ko gufatwa kwe kwaturutse ku kagambane k’abakorera muri uru rwego bari bamufitiye urwango.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko umukozi ushinzwe kwakira abakiriya kuri hoteli ya Wondo witwa Malusha, yabubwiye ko we [Wondo] yari asanzwe akorana by’ako kanya na Christian Malanga wayoboye iyi Coup d’Etat.

Mu gihe urubanza rwabaga, ntabwo Ubushinjacyaha bwajyanye uyu mukozi mu rukiko kugira ngo ahe abacamanza ubu buhamya, ahubwo bwasobanuye ko yaburiwe irengero.

Gushinja Wondo uru ruhare byoroheye abashinjacyaha kubera ko na Malanga washoboraga kugaragaza ukuri yiciwe ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa, ubwo yayoboraga iyi Coup d’Etat tariki ya 19 Gicurasi.

Mu gihe Wondo ajuririra igihano yakatiwe muri Nzeri 2024, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 abanyamategeko bagejeje Malusha mu rukiko, basobanura ko atari yaraburiwe irengero nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, ahubwo ko yari afungiwe muri gereza.

Malusha yabwiye urugereko rw’ubujurire mu rukiko rwa gisirikare rukorera muri gereza ya Ndolo ko abashinjacyaha bari bamaze amezi menshi menshi bamutoteza kugira ngo abeshyere Wondo.

Ubwo urukiko rwakatiraga Wondo n’abandi igihano cy’urupfu, u Bubiligi ni kimwe mu bihugu byihutiye kucyamagana, bugaragaza ko nta muntu ukwiye kwamburwa ubuzima.

Umuryango we uba mu Bubiligi wizeye ko nyuma y’aho aya makuru ahishuwe, igihano yakatiwe gishobora kudashyirwa mu bikorwa.

Wondo ni umwe mu bantu 37 bakatiwe igihano cy'urupfu, nyuma yo guhamywa uruhare muri Coup d'Etat yapfubye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .